RUSIZI, URUBYIRUKO RWITABIRIYE INTEKO RUSANGE.

ISHIMWE Ange Astatine umwe mu rubyiruko witabiriye aturutse mu murenge wa Bugarama yavuze ko yishimiye cyane ibiganiro bahawe muri iyi nteko kubera ko hari byinshi yahungukukiye bizamufasha kwihuta mu iterambere no kubera abandi umusemburo
Na none kandi UMUTONI Eliane ushinzwe imiyoborere myiza mu nama y’igihugu y’urubyiruko mu kagari yagize ati ubu nafashe ingamba yo gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge kuko byonona haba ubwenge n’umubiri. Niyemeje kandi gushishikariza urubyiruko gukora batikoresheje kuko kubaho neza buri wese agomba kubiharanira