RUSIZI,ABANA BAHOZE MU MUHANDA BIFURIJWE NOHELI NZIZA N’UMWAKA MUSHYA WA 2023
Muri gahunda ya tubarerere mu muryango ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwashyize imbaraga mu gusubiza abana bari mu muhanda mu miryango no kubafasha kugaruka mu buzima bw’abana bari mu miryango hitabwa ku mibereho myiza ndetse n’uburenganzira byabo bityo bakab mu muryango banezerewe kandi bishimye.
Muri uwo mujyo kuri uyu wa 21 ukuboza 2022 mu murenge wa Bugarama mu kigo cy’amashuri cya st Paul Muko
ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi ku bufatanye na kiliziya gatolika diyosezi ya Cyangugu n'abafatanyabikorwa bandi bakora ibikorwa byo kurinda no kurengera umwana bifurije Noheli nziza n'umwaka mushya muhire abana 181 harimo 19 bahoze baba mu muhanda kubera impamvu zitandukanye nyuma bakaza gushakirwa ba malayika murinzi,n’abandi 160 bahoze mu buzererezi ndetse n'abana 2 b’impinja bari baratawe bakivuka.

Abana bifurijwe Noheli nziza basazwe n’ibyishimo byo kongera kwerekwa urukundo rwa kibyeyi batari baherutse. Kuri bo bumva ari nko kuvuka bwa kabiri.
Mu mpanuro zatanzwe n’abayobozi bakuru yaba Nyiricyubahiro Musenyeli Edouard SINAYOBYE umushumba wa Kiliziya gatolika diyosezi ya Cyangugu ,yaba honarable depite UWAMBAJE Aimee Sandrine yaba n’umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr.KIBIRIGA Anicet abana babwiye ko ubuyobozi bwose butazahwema gushakisha ibikorwa byose bibateza imbere haba mu mikurire,iterambere ndetse no kubarengera.

Abana bahoze mu muhanda bifurijwe Noheli nziza n'umwaka mushya muhire wa 2023
Aha kandi ba Malayika murinzi bashimiwe umutima w’impuhwe n’urukundo bakiranye aba bana biyemeza kubaha uburere buboneye nk’ababo nta kindi kiguzi bategereje. Bityo basaba buri munyarwanda wese kubigiraho uyu mutima bafite wo kubaka umuryango ubereye uRwanda.