RUSIZI,ABATURAGE BAHAWE IBYANGOMBWA BY’UBUTAKA BARI BAMAZE IMYAKA BARABUZE.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Ugushyingo,Minisitiri w’ubutegetsi Bwana GATABAZI Jean Marie Vianney aherekejwe na Guverineri w’Intara y’iburengerazuba Bwana HABITEGEKO François hamwe n’umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ubutaka mu Rwanda Madamu MUKAMANA Espérance yasuye Akarere ka Rusizi. Muri uru ruzinduko rwe yabanje gusura site ziri gukingirirwaho Covid 19 areba uko abaturage bari kwitabira igikorwa cyo gukirwa. Akaba yasuye ikigo nderabuzima cya Gihundwe ndetse n’ikigo nderabuzima cya Mushaka. Aha hose Minisiteri GATABAZI akaba yashimye uburyo igikorwa kiri kwitabirwa ndetse n’isuku iri ku rwego rwo hejuru yasanze muri ibi bigo cyane mu 

kigo nderabuzima cya Mushaka.
Nyuma y’uku gusura ahakingirirwa yakomereje mu Murenge wa Bugarama aho yabonanye n’abaturage bari bamutegerezanyije ubwuzu. Mbere yo kubagera ariko akaba yabanje kunyura aho abaturage batuye ndetse n’aho bahinga mu rwego rwo kureba uko ikibazo cy’ubutaka abaturage bamaze imyaka myinshi basabira ibyangombwa kuko bo batari barabihawe bivugwa ko ubutaka ari ubwa Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi(Minagri).


Aho aviriye aho Minisitiri yasesekaye aho abaturage bari bamwiteguye mu busitani bwa ADEPR Bugarama maze bamwakirana ibyishimo nk’uko ari umuco nyarwanda. Umuyobozi w’Akarere Dr. KIBIRIGA Anicet yahaye ikaze Guverineri HABITEGEKO François nawe wakiriye Minisitiri n’intumwa zo ku rwego rw’igihugu bari bazanye.


Mu ijambo rye, Minisitiri GATABAZI yabanje gusuhuza abaturage, abashimira uko bitwaye mu matora aherutse maze abereka abayobozi bitorereye abibutsa ko bafite inshingano zo kwita ku muturage ariko umuturage akaba nawe afite inshingano zo kwita ku muryango we ndetse no kugira uruhare mu bimukorerwa. Aha ariko yari ataragera ku mpamba ikomeye yari azaniye abaturage. Ubwo yabamenyeshaga ko imiryango 1778 ko Nyakubahwa perezida wa repubulika y’uRwanda Paul KAGAME yumvise ubusabe bwabo akaba yabahaye uburenganzira bwo kubona ibyangombwa by’ubutaka 4655 bari bamaze igihe basaba; abaturage basazwe n’ibyishimo bati:”Nyakubahwa perezida wa repubulika aduhaye Noheli nawe mumubwire muti Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2021. Bati : uragahora ku ngoma kuko udukemuriye ikibazo cyari cyarananiye. Abaturage ba mbere barimo KIYANA Jean Crisostome akaba ariwe wahawe icyangombwa cya mbere hamwe n’abandi 2 ariko iminsi mirongo itatu ikaba izashira bose babibonye. Abaturage bakaba bakomeje gushima ibyiza leta iyobowe na Nayakubahwa Paul KAGAME ihora ibakorera.