RUSIZI,ABATURAGE BARISHIMIRA IBIKORWA BY’UMUGANDA

Umuco wacu ntabwo ugomba kuvogerwa n’umuco w’ahandi cyangwa ingeso z’ahandi tugomba kugira indangagaciro zacu zituyobora nk’abanyarwanda. Aya n’amagambo umuyobozi w’akarere bwana HARELIMANA Frédéric  yabwiye abaturage b’umurenge wa Mururu  ku wa 24 Gashyantare nyuma y’umuganda usoza ukwezi kwa Gashyantare. Uyu muganda waranzwe n’ibikorwa byo gutunganya umuhanda wo ku mupaka wa Rusizi ya 1 uhuza igihugu cy’u Rwandan’igihugu cya repubulika iharanira demokarasi ya kongo. Uyu muhanda wari warangiritse ku buryo hatagaragaraga isuku. Nyuma yo gutunganya uyu muhanda  ku bufatanye bw’abaturage, ubuyobozi bw’Akarere  n’abafatanyabikorwa ba NPD uyu muhanda wabaye nyabagendwa ndetse abaturage bishimira ko uyu muhanda uri mu marembo y’igihugu wongeye kugaragaza isura nziza. Umuturage MITIMA Theogene yagize ati: turashima leta y’ubumwe bw’abanyarwanda kubona  abayobozi bacu baragiranye ibiganiro n’abafatanyabikorwa none tukaba twafatanyije gutunganya uyu muhanda. Ibi biratuma ubucuruzi bwambukiranya imipaka bukorerwa hano burushaho kurangwa n’isuku. Umuyobozi w’akarere yibukije ko umuhanda ukomeza gufasha haba abaturage b’akarere ndetse n’abaturanyi bo mu gihugu cy’igituranyi baza guhahira mu isoko ryo ku mupaka. Yibukije nanone ko umuhanda uzashyirwamo kaburimbo mu ngengo y’imari ya 2019-2020 kuko n’ubundi umuhanda wongerera agaciro ibikorwa remezo byubatse aho. Akaba yasoje asaba abaturage n’abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka gukomeza kurangwa n’isuku mu byo bakora.
Back