Abaturage basaga ibihumbi bitanu bo mu murenge wa Gitambi barishimira amazi meza begerejwe n’ingabo z’igihugu za Batayo ya 408 ikorera mu turere twa Rusizi na Nyamasheke nyuma yo gusana umuyoboro w’amazi w’ibirometero 15 wari warangiritse. Igikorwa cyo gusana uyu muyoboro,cyakozwe n’ingabo za batayo ya 408 ikorera mu turere twa Rusizi na Nyamasheke ku bufatanye n’abaturage muri gahunda ya Army week mu mushinga wa Quick Impact.
Aba baturage bagaragaje ko bishimiye cyane aya mazi bavuga ko agiye guhindura ubuzima bwabo nyuma y’aho bari bamaze imyaka itanu bayashakisha hirya no hino kandi bibagoye aho bayakuraga mu bishanga.



Mukakabera Liberata wo mu kagari ka Gahungeri yagize ati “uyu muyoboro w’amazi uje kudufasha kurwanya indwara zituruka ku mwanda no gucika kujya kuvoma amazi mabi arimo imyanda y’ibishanga n’ibinamba”.
Uretse uyu Liberata,abandi baturage bo muri uyu murenge bavuze ko uyu ari umwanya wabo wo kugeza amazi mu ngo zabo kugira ngo barusheho kwimakaza isuku aho batuye,dore ko bari barazitiwe n’uko aya mazi yari ataratunganywa.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Bwana HARELIMANA Frédéric watashye ku mugaragaro uyu muyoboro w’amazi,yasabye abaturage kuyafata neza ariko anabasaba kugeza aya mazi mu ngo zabo kugira ngo birusheho kuborohera.
Yagize ati”Turabegereza amazi meza aho mutuye ariko kandi namwe murasabwa kuyakurura mukayiyegereza iwanyu mu ngo kugira ngo birusheho kuborohera maze ubuzima bwanyu bukomeze kuba bwiza kurushaho”.
Uyu muyoboro w’amazi wasanwe,uherekejwe n’amavomo arindwi bikazafasha abaturage basaga ibihumbi bitanu bo mu tugari twa Hangabashi na Gahungeri two mu murenge wa Gitambi n’umudugudu Kacyuma wo murenge wa Gashonga. Uyu muyoboro wtashywe wari umaze amezi atatu usanwa ukaba waratwaye asaga miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda. Ukaba ujegufasha kongera umubare w’abaturage bafite amazi meza kuko kugeza ubu akarere ka Rusizi kageze ku ijanisha rya 75 ry’abaturage bagerwaho n’amazi meza kandi ibikorwa byo kuyageza kuri bose birakomeje hirya no hino mu mirenge.