RUSIZI,DASSO YAREMEYE ABATURAGE

Muri gahunda yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kubafasha kwifasha ; ku wa mbere tariki ya 25 Ukwakira mu murenge wa Gashonga urwego rwa Dasso mu karere ka Rusizi rwahakoreye igikorwa cy’intangarugero cyo kuremera abaturage batishoboye bo mu cyiciro cya 1 n’icya 2 amatungo magufi.

Aba baremewe akaba ari imiryango 10 yo mu murenge wa Gitambi,Nzahaha na Gashonga. Baremewe buri wese ingurube mu kubafasha gutangira umushinga wo korora kugira ngo bizamure mu mibereho myiza. Mu magambo yahavugiwe yagarutse ku gushima iki gikorwa kitabaye ku ncuro ya mbere .Umuhuzabikorwa w’urwego rwa Dasso mu karere ka Rusizi  KARANGWA Alexis yavuze ko Dasso mu karere ka Rusizi bamaze kubigira umuco ufasha abatishoboye  kuko bibaye ubugira 5 bagira uruhare mu gufasha abaturage mu mibereho myiza, maze asaba aborojwe kuzafata neza aya matung.

Intumwa y’ubuyobozi bw’Akarere muri iki gikorwa bwana HABIYAREMYE Janvier umuyobozi w’ishami ry’imibereho myiza yashimye Dasso kuri iki gigorwa cy’ubumuntu ati: n’abandi bose bajye babigiraho maze umuturage w’uRwanda arusheho kugira imibereho myiza.

Abaremewe banyuzwe n’iki gikorwa cy’urukundo  bati: “tubasabiye umugisha icyo muzajya mukoraho cyose kijye kibahira”.

Back