RUSIZI,HATANGIJWE ICYUMWERU CYA GIRINKA

Abaturage barashima cyane iyi gahunda yatangijwe na Nyakubahwa perezida wa repubulika agamije imibereho myiza y’umunyarwanda. Iyi gahunda ikaba itanga umusaruro dore ko abaturage bayigize iyabo aho hari abaturage bagiye boroza bagenzi babo batishoboye hamaze korozwa imiryango 7183 binyuze mu korozanya korozanya bisanzwe, naho kuva iyi gahunda ya Girinka yatangira hakaba hamaze korozwa imiryango 6084 .

Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Bwana NSIGAYE Emmanuel wari umushyitsi mukuru yashimye uyu murenge ko wita neza kuri gahunda ya Girinka binyuze muri komite za girinka asaba abaturageborojwe kwita cyane ku nka baba borojwe kigira ngo zikabavane mu bukene ntibatatire igihango maze nabo bakazitura boroza abandi. Yabasabye kwiga urugero rw’ahandi bakagira ubwisungane mu kwivuza bw’amatungo bizabafasha kuvuza inka zabo bidatinze .