RUSIZI,HATANGIJWE ICYUMWERU CYO KWIBUKA KU NCURO YA 29 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI
Nk’uko ari gahunda ngarukamwaka, mu karere ka Rusizi kimwe n’ahandi mu gihugu hose ku wa 07 Mata 2023 hatangijwe icyumweru cyo kwibuka ku ncuro ya 29 jenoside yakorewe Abatutsi. Iki gikorwa cyakozwe mu midugudu yose igize Akarere ariko ku rwego rw’Akarere cyatangirijwe ku rwibutso rw’akarere rwa Nyarushishi mu murenge wa Nkungu.
Mu magambo yahavugiwe umuyobozi w’Akarere Dr.KIBIRIGA Anicet yibukije ko ari igihe cyo gufata mu mugongo abarokotse jenoside yakorewe abatutsi ariko kandi nk’uko umurongo ngenderwaho ubivuga:Kwibuka twiyubaka buri wese agasubiza amaso inyuma akareba uko yiyubaka,yubaka abandi ndetse n’igihugu. Yasabye ko muri iki gihe cyo kwibuka ku ncuro ya 29 hakomeza ibikorwa byo gufata mu mugongo abarokotse jenoside kandi buri wese akongera imbaraga zo gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside aho yaturuka hose.


Ubuhamya bunyuranye bwatanzwe bwagarutse k uku nzira y’umusaraba abarokotse jenoside banyuzemo ndetse n’ubugome butagereranywa bwakoranywe jenoside kandi abanyarwanda bari bafitanye igihango.


Hon.KAREMERA Emmanuel wari umushyitsi mukuru yibukije ko kwibuka ari ugukomeza guha icyubahiro abazize jenoside,asaba gukomeza gufata mu mugongo abarokotse jenoside. Kandi abantu bakarushaho kureba imbere no kudaheranwa n’ibibi ,kurushaho kubaka ibiramba by’umwihariko kurushaho kwipakurura ingengabitekerezo n’ibindi bishobora kugusha abantu muri jenoside.
