RUSIZI,HATANGIJWE IGIHEMBWE CY’IHINGA B.

Muri gahunda  leta yo gushishikariza abaturage gukora biteza imbere kandi barwanya inzara  , ku wa 15/02/2018 mu Karere ka Rusizi mu murenge wa Gitambi,akagari ka Hangabashi umudugudu wa Karama hatangirijwe igihembwe cy’ihinga  B.

Iki gihembwe cyatangijwe ku mugaragaro n’umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Ubukungu madamu KANKINDI Leoncie. Muri iki gikorwa cyo gutangiza igihembwe cy’ihinga hakaba habibwe ibishyimbo ku buso bungana na hegitari 1,5. Bikaba byishimiwe n’abaturage bari bitabiriye iki gikorwa. Aho umwe muri bo yagize ati: turashimira leta y’ubumwe bw’abanyarwanda kuri gahunda nziza yo guhuza ubutaka no gutera igihingwa kimwe kuko kuva aho dutangiriye guhuza ubutaka umusaruro wiyongereye bitagira urugero none ubu  inzara ikaba ntaho yamenera.

 

Mu ijambo rye Madamu KANKINDI Leoncie  yashimiye abaturage kuba gahunda yo guhuza ubutaka barayigize iyaba bikaba bigira uruhare mu kubarinda inzara, abasaba gukomeza gushishikarira gutera imbuto vuba kandi batera ibihingwa byatoranyijwe.

 

Back