RUSIZI,HIZIHIJWE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’AMAKOPERATIVE
Mu karere ka Rusizi hizihirijwe ku rwego rw’igihugu Umunsi Mpuzamahanga w’Amakoperative, ufite insanganyamatsiko igira iti “Koperative: Umuyoboro udaheza ku bisubizo birambye byubaka isi nziza.” Ni ibirori byitabiriwe n’abayobozi banyuranye b’igihugu, abahagarariye amakoperative atandukanye, n’abaturage benshi bishimiye uruhare rwa koperative mu iterambere ry’igihugu.

Uyu munsi waranzwe,n’akarasisi n’imurikabikorwa ry’amakoperative atandukanye agaragaza ibyo agezeho mu bijyanye n’ubuhinzi, ubworozi, ubucuruzi, ubukorikori n’imishinga y’ubukerarugendo ndetse no guhemba amakoperative yahize ayandi muri buri ntara no ku rwego rw'igihugu. Mu biganiro byabereye ahabereye ibirori, abitabiriye basabwe kurushaho guhuza imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga, guteza imbere ubusabane n’ubufatanye hagati y’amakoperative, no guharanira iterambere rirambye ridaheza.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu munsi, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara Madamu UWAMBAJEMARIYA Florence wari umushyitsi mukuru, yashimye uruhare rukomeye amakoperative akomeje kugira mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku baturage. Yakanguriye buri wese mu makoperative gutanga umusanzu ukwiye mu iterambere ry’amakoperative ndetse n’iterambere ry’igihugu. Yibukije ko kwizihiza uyu munsi ari umwanya mwiza wo kugaragaza ibikorwa by’amakoperativeuruhare afite mu gutea imbere abanyamuryango bayo n’igihugu muri rusange ndetse n’uruhare rukomeye mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’intego z’iterambere rirambye na gahunda yo kwihutisha iterambere ryihuse (NST2). Bityo amakoperative akaba ari imwe mu nkingi z’iterambere ry’igihugu ndetse n’ubw’isi muri rusange.

Abanyamuryango ba koperative zitandukanye na bo bagaragaje ko kuba mu makoperative byabafashije kuzamura imibereho yabo. MUKABUTERA Marie, uhagarariye koperative y’abagore bahinga kawa coproficagi. Yagize ati: “Ubu turishimira ko dufite icyizere cy’ejo hazaza, tubikesha imbaraga twashyize hamwe.” Ati kuva najya muri koperative byamfashije kwitinyuka,ngana ibigo by’imari birangurizanshobora kwiteza imbere,nishyurira abana amashuri ndetse binanyohereza mu mahanga ngiye kwamamaza ikawa yacu.


