RUSIZI,ICYUMWERU CY’UBUTAKA( Land week) GIKEMURA BYINSHI



Umwe mu baturage NYIRAHABIMANA Francoise yavuze ko bashimiracyane leta y’u Rwanda ku kudahwema kwegereza abaturage servisi . Ati ibi bifasha n’umukecuru udafite imbaraga ashobora kugera ahatangirwa izi serivisi z’ubutaka bityo agashobora gukemurirwa ibibazo no guherwa serivisi hafi.
Umubitsi w’impapuro mpamo z’ubutaka ku rwego rw’intara bwana TUYISENGE Jean Claude yavuze ko iyi gahunda ifasha cyane mu gukemura ku buryo bwihuse ibibazo bishingiye ku iyandikishwa ry’ubutaka kandi abaturage bagatahana ibyangombwa byabo batagomye gutegereza.