RUSIZI,IMURIKAGURISHA N’IMURIKABIKORWA RYAHURUJE IMBAGA



Mu muhango wo gufungura ku mugaragaro iri murikagurisha n’imurikabikorwa ku wa 04 Ukuboza 2017, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere warifunguye yongeye gushima ubufatanye butajegajega buranga inzego za leta,abikorera ndetse n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mw’iterambere aho uku gushyirahamwe kugenda kuzamura imibereho y’abaturage uko iminsi ihita indi igataha. Umwe mu bamurikaga waturutse mu gihugu cya Tanzania yagize ati: uyu n’umwanya wo gufatanya nk’abanyafurika tugahagurukira gukoresha iby’iwacu kuko aribyo kwihesha agaciro by’ukuri.
Uwitegereje uko iri murikagurisha n’imurikabikorwa ryitabiriwe kandi rigashimisha abarigana bose, abona ko abanyarusizi bakangukiye kumenya ibibakorerwa ndetse no kubyaza umusaruro amahirwe aboneka mu karere kabo aho baturanye n’isoko rinini ry’ibihugu bibiri bihana urubibi n’aka Karere ndetse n’imipaka itanu yemewe iruhuza n’ibi bihugu bya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’Uburundi.