RUSIZI,INAMA NJYANAMA Y’AKARERE YAKOZE INAMA YANYUMA MURI MANDA YABO.

Ku wa 22 Ukwakira 20201 mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Rusizi Inama Njyanama y’Akarere yahakoreye inama njyanama isanzwe ya nyuma isoza manda y’imyaka itanu ibarwa kuva muri 2016 kugera 2021.Muri  Iyi nama y’Inama njyanama hagaragajwe ibyagezweho muri iyi manda isoje.

Muri ibyo harimo ko hishimirwa ko mu ibibazo byose by’abaturage  byashyikirijwe Inama njyanama byashoboye gusuzumwa bigahabwa umurongo ukwiye.Mu bikorwa by’ubukungu hagaragajwe ko hari ibikorwa binini byagezweho aho mu bukerarugendo huzuye hoteli Kivu Marina Bay yo ku rwego rwo hejuru ishobora kwakirirwamo abantu bo ku rwego rwo hejuru baje bagana Akarere.  Hagaragajwe ko hubatswe km 16.94 bya kaburimbo mu mujyi wa Rusizi ibi bikaba byaratumye umujyi urushaho kugira isuku no kuzamura urwego rwa mu mijyi yunganira uwa Kigali. Hubatswe kandi amashanyarazi ku km 345 naho amazi yubakwa kuri km 147 ibi bikaba byaratumye imibereho y’abaturage irushaho kuba myiza hiyongereyeho n’ibindi bikorwa byakozwe birimo kubakira abatishoboye ndetse no gukangurira abaturage mu kwivuza na cyane ko ubu nta Murenge wo mu Karere ka Rusizi usigaye utagira ikigo nderabuzima.

Mu ijambo rye perezida w’Inama Njyanama Bwana MVUYIKONGO Jean Claude yashimiye cyane abajyanama ubufatanye n’ubwitange byabaranze muri manda yabo basoje akaba yabasabye kuzakomezanya uwo muhate mu buzima baharanira icyiza cyakomeza kubaka u Rwanda n’abanyarwanda.Kandi akaba yavuze ko ibyo batashoboye kugeraho bizamurikirwa abazabasimbura kugira ngo bazabihereho.

Back