Leta y’u Rwanda ntihwema guharanira ko amahame y’uburenganzira bw’umwana abungabungwa haba mu gushyiraho mu kumurinda ihohoterwa iryo ari ryo ryose hashyirwaho amategeko amurengera.
Ibi byibukijwe ku wa 16 kamena 2018 ubwo hizizwaga umunsi w’umwana w’umunyafurika mu karere kose ariko ku rwego rw’akarere ukizihirizwa mu murenge wa Nyakabuye.
Abana bari bitabiriye uyu munsi bagaragaje ibyishimo mu bihangano binyuranye bagaragaje haba mu ndirimbo haba no mu bundi buhanzi bamuritse. Abari bitabiriye uyu munsi w’umwana w’umunyarurika bagarutse ku nsanganyamatsiko yo kwitabira gahunda mbonezamikurire y’abana. Aho hongeye kugaragazwa ko umwana agomba kwitabwaho agahabwa ifunguro ryuzuye rimufasha gukura neza kuko ariwe muyobozi w’ahazaza.


Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere bwana MUSHIMIYIMANA Ephrem yibukije ababyeyi ishingano zabo zo kurera abana bahabwa ibyangombwa bakeneye kuko ari bo bazubaka igihugu babikesha kuba barabungabungiwe ubuzima.
Karamaga Tharcisse umwe mu babyeyi bari bitabiriye kwizihiza umunsi w’umwana w’umunyafurika yagize ati: ndashimira guverinema y’u Rwanda imbaraga ishyira mu kwita ku mwana natwe nk’ababyeyi koko ibi biraduhugura tugakangukira kurera neza urubyiruko rw’ejo h’uRwanda.