UBUKANGURAMBAGA” NAWE WAGERA KURE”

Minisiteri y'uburezi yateguye gahunda y’ubukangurambaga "Nawe wagera kure" aho abayobozi bari ku rwego rw'igihugu basubira ku bigo bizeho mu y'ibanze muri mu gutera abana b'abanyeshuri ishyaka ryo kwiga bashyizeho umwete bityo bakazagera ku ndoto zabo.

Mu karere ka Rusizi ku kigo cy’urwunge rw’amashuri cya Bugarama Cité iyi gahunda yabaye  ku wa 20 Werurwe 2025. Umuvunyi mukuru ushinzwe gukumira ruswa hon MUKAMA Abass yasangije abanyeshuri b’iki kigo yizeho amashuri abanza uko yize kugira ngo agree aho ari ubu. Abasaba kwiga neza bashyizeho umwete bityo bikazabageza ku ndoto zabo.

Yabasabye kudapfusha ubusa amahirwe ahari arimo kuba abana bagaburirwa ku mashuri kugira ngo hatagira umwana unanirwa kwiga. Yasabye nanone abarimu gukomeza guha abana uburezi bufite ireme.Anasaba ababyeyi guha abana uburere bukwiye,babakebura buri gihe .

Abanyeshuri bo kuri iki kigo bashimye iyi gahunda nziza ya leta bavuga ko kuba abayobozi ku rwego rw’igihugu bagaruka aho bize kubaganiriza ko koko nabo bibatera ishyaka ryo kwiga bashyizeho umwete ngo nabo bazagere kure nk’aho aba bayobozi bari cyane ko bababera urugero rw’ibishoboka. Aba banyeshuri bakaba bahaye umuvunyi mukuru wungirije Hon MUKAMA Abass impano igaragaza ku banyuzwe no kugaruka kubatera ishyaka.

Back