UBUYOBOZI BW’INTARA Y’IBURENGERAZUBA MU RWANDA BWAGIRANYE IBIGANIRO N’ABAYOBOZI BO MU NTARA CIBITOKE MU BURUNDI
Kuwa 17 Werurwe 2023 mu cyumba cy’inama cya HOTEL KIVU MARINA BAY,mu Karere ka Rusizi hateraniye inama yahuje intumwa z’Intara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo mu Gihugu cy’u Rwanda n`’Intara ya Cibitoke mu Gihugu cy’u Burundi. Intumwa z’Intara ya Cibitoke zari ziyobowe na Col.Pol Carême BIZOZA, Buramatari w’Intara ya Cibitoke naho intumwa z’Intara y’Iburengerazuba mu Rwanda ziyobowe na Bwana HABITEGEKO Francois,Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba hakaba hari kandi n’Intumwa z’Intara y’Amajyepfo zari ziyobowe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Madamu Alice KAYITESI.
Mu gutangira inama habanje gusuzumwa ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafashwe mu nama yo kuwa 15/10/2021 yabereye ku mupaka wa Ruhwa mu Ntara ya Cibitoke,imyanzuro yafashwe muri iyo nama ikaba yarashyizwe mu bikorwa yose ku bijyanye n’ibikorwa bikomeza nko gutera imigano ku mugezi wa Ruhwa bikazakomeza ndetse hakazategurwa umunsi w’umuganda uzahuza impande zombi.


Nyuma yo gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’inama y’ubushize, haganiriwe ku ngingo zikurikira zirimoUmutekano nyambukiranyamipaka hagati y’Ibihugu byombi,ifungurwa ry’imipaka no guhanahana amakuru ku banyabyaha no guhererekanya abanyabyaha kumpande zombi.
Ku kibazo kijyanye n’umutekano w’abambukiranya imipaka hagati y’Ibihugu byombi,impande zombi ziyemeje gukomeza gushyira imbaraga mu bukangurambaga mu baturage mu rwego rwo guhashya imitwe yitwaje intwaro yose ihungabanya umutekano w’Igihugu inyuze mu kindi.
Abayobozi bashimiye ubuyobozi bukuru bw’ibihugu byombi mu Rwanda Perezida Paul KAGAME,mu Burundi Perezida Evariste NDAYISHIMIYE bakomeje gutekereza ineza y’abanyagihugu bakongera kunagura umubano w’ibihugu byombi kugira ngo abaturage bongere gushyikirana no kugenderana.