UMURENGE WA NKOMBO WASUWE NA PEREZIDA WA SENA
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 11 Gashyantare 2022 umurenge wa Nkombo wasuwe na Nyakubahwa perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena Hon.Senateri Dr. Augustin IYAMUREMYE. Muri uru ruzinduko perezida wa Sena yari aherekejwemo n’abandi basenateri Hon.Senateri NYINAWAMWIZA Laetitia na Hon. Senateri DUSHIMIMANA Lambert yagaragarijwe n’abanyeshuri ba G.S Nkombo ibyo bakoze mu rwego rwo guhanga udushya. Bamugaragarije imitobe bakora, imashini itanga amafaranga ndetse na moto itwarwa n’amazi n’umunyu mu rwego rwo kurengera ibidukikije .
Nyuma yaganiriye n'abaturage abagezaho intashyo z'umukuru w'igihugu Nyakubahwa Paul KAGAME . Abashimira urugwiro n'umurava bibarenga ababwira ko azakomeza kubakorera ubuvugizi bugamije gukomeza kubasakazaho ibyiza by'igihugu bakesha ubuyobozi bwiza bubitaho buri gihe bitandukanye n'ingoma zabanje zabahezaga.
Abaturage banyuzwe n’uru rugendo bati: “ turashimira byimazeyo perezida wa repubulika y’uRwanda Nyakubahwa Paul KAGAME ku kuba adahwema kuzirikana abaturage b’umurenge wa Nkombo.