UMUYOBOZI W’AKARERE YASUYE ABATURAGE MU MURENGE WA GIHUNDWE
Muri gahunda yo kwegera abaturage, kuwa 22 Mata 2025 Umuyobozi w’Akarere bwana SINDAYIHEBA Phanuel hamwe n'abandi bagize komite nyobozi n'abagize inama y'umutekano itaguye y'Akarere yasuye abaturage b'umurenge wa Gihundwe Akagari ka Gatsiro na Kagara abasaba kubungabunga umutekano,kwirinda amacakubiri,
Yibukije abaturage b'utu tugari ko iterambere ryagezweho rikeshwa ubuyobozi bwiza. Ati:" mubwire abafite ingengabitekerezo ya Jenoside ngo nibacire birarura".Abasaba gukura amaboko mu mifuka bagakora bagaharanira iterambere ryabo.
Abaturage bashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'uRwanda Paul KAGAME kubera ubuyobozi bwiza aho aboherereza abayobozi banyuranye baza kubegera no kubakemurira ibibazo kandi nabo biyemeje ko bagiye gushyira mu bikorwa impanuro bahawe.