VISI PEREZIDA WA SENA YAFASHE MU MUGONGO ABATURAGE BA BWEYEYE

Igihe cyo kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi gitangizwa n’icyumweru cy’icyunamo  ku itariki ya 07 Mata kimara iminsi irindwi ariko nyuma y’iki cyumweru ibikorwa byo kwibuka birakomeza kuko bimara iminsi ijana (100) kugera muri nyakanga itariki ya 03. Buri gace rero cyangwa umurenge  muri iyi minsi ijana haba gahunda yo kwibuka by’umwihariko bitewe n’amateka ya jenoside yaho. Ku wa 17 mata abaturage b’umurenge wa Bweyeye bazindukiye mu gikorwa cyo kwibuka by’umwihariko jenoside yakorewe abatutsi. Iyi gahunda yo kwibuka by’umwihariko yatangijwe n’urugendo rwo kwibuka rwavuye ku rusengero rwa ADEPR ahiciwe abatutsi bari bahahungiye. Uru rugendo rwasorejwe ku rwibutso rushyinguyemo imibiri y’abazize jenoside muri uyu murenge hashyirwa indabo aharukiye iyi mibiri. Mu magambo yahavugiwe NYIRINKINDI watanze ubuhamya yashimiye ingabo zahoze ari iza FPR inkotanyi zahagaritse jenoside. Yagarutse kandi ku nzira y’umusaraba  abarokotse jenoside banyuzemo. Yanashimiye kandi abagize uruhare mu kurokora abatutsi bahigwaga bitandukanya n’inkoramaraso. Hon HARERIMANA Fatou  visi perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena wari umushyitsi mukuru yafashe mu mugongo abaturage b’umurenge wa Bweyeye asaba urubyiruko gukomeza kwamagana ikibi bakimakaza urukundo.  Asaba abantu bakuru kudakomeza kubiba urwango mu bana kuko kuba ari ukubashyira mu ngengabitekerezo ya jenoside. Abasaba ko ayo mateka mabi babayemo bakomeza kuyaceceka bakazapfana nayo. Yagize ati :”tuzibuka twiyubaka nitubungabunga ibikorwa remezo ibikorwa remezo igihugu cyatugejejeho ……………," yasabye abakuru kugira  umutima w’urukundo no kuwutoza abana  mu gihe cyo kwibuka abana bakamenya abakecuru b’incike kuko nabo bari bafite abana. Asaba ko buri wese yakomeza kwimakaza ubunyarwanda umurongo igihugu cyahisemo. Yasoje asaba kwigisha abana amateka hatabaho kuyagoreka ahubwo babwira amateka nyayo ya jenoside yakorewe abatutsi.
Back